Pages

Saturday, June 4, 2011

Australie: Indege ntiyabashije guhaguruka ku kibuga bitewe n’imbeba (rats/mice)

http://news.igihe.org/news-7-38-13326.html 
Ku wa kabiri, taliki ya 31 gicurasi 2011, abagenzi bari mu ndege ya Qantas Airways bategetswe guhindura indege bitewe n’imbeba eshanu basanze mu gice kimwe cy’iyo ndege.

Mu gihe abagenzi berekezaga Brisbane baturutse Syndey bari bategereje ko indege ihaguruka, nibwo bamenyeshwaga ko bagomba kuva muri iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747 bakajya mu yindi. Nk’uko byatangajwe na AFP ngo izo mbeba bazibonye habura iminota 15 ngo indege ihaguruke.

Kuba iyo ndege yaragaragayemo imbeba, hahise batekereza ko yaza kugira ikibazo bitewe n’uko zaba zariye imwe mu migozi y’iyo ndege. Bityo iyo sosiyeti y’indege yahise ifata umwanzuro w’uko iyo ndege idahagaruka aho. Ikindi umuvugizi w’iyo sosiyeti yatangaje ko bari kugenzura ngo bamenye uko izo mbeba zabashije kugera muri iyo ndege.

Abahanga mu gukora indege bari kuyigenzura ngo barebe niba nta rusinga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyaba cyarangijwe n'izo mbeba ku buryo byazagira ikibazo gitera.

Emile NIYONZIMA

No comments:

Post a Comment