Pages

Tuesday, June 14, 2011

Uburyo 5 ushobora kubeshywamo kuri interineti n’uko wabyirinda

Uburyo 5 ushobora kubeshywamo kuri interineti n’uko wabyirinda











Buri mwaka, abantu batari bake bibwa amafaranga binyuriye ku butekamutwe bwo kuri internet, ariko abantu bakomeza kugwa muri uwo mutego binyuriye mu kwibwa indangamimerere ndetse n’amafaranga.

Dore uburyo butanu bukunda gukoreshwa n’abo batekamutwe n'uko wabyirinda nk’uko tubikesha actualite.fr.be.msn.com :

1. Hameçonnage 

Ubu buryo buramenyerewe cyane. Hano bakoherereza ubutumwa bwo muri email, iyo email uyibonye ushobora kugirango ivuye ahantu h’ukuri kuko ishobora kuba igaragaza ko iturutse nko kuri banki mukorana. Iyo email ikubwira ko konti yawe bayikoresheje mu buryo butemewe, bakakwereka aho ukanda ngo usuzume niba konti yawe imeze neza ntacyo wahombye. Iyo umaze kuhakanda bakwereka urubuga rusa n’urwa banki ukoresha, bakagusaba kugira ibyo wuzuzamo bigatuma bagutwara amakuru yose ajyanye na konti bakaba bakwiba.

Inama : Banki ntabwo zigusaba imyirondoro ijyanye na konti binyuriye ku butumwa bwo kuri email. Nuyibona ntukayifungure, ahubwo ushobora kuyisiba.

2. Fraude 419 (ou attaque nigériane)

Ubu ni uburyo bw’ubutekamutwe bwo mu bundi buryo; umuntu 'wo mu rwego rwo hejuru' agusaba ko wamufasha kubikuza akayabo k’amafaranga ari muri banki mu gihugu cye, ariko akagusaba amafaranga runaka ngo azatangwa kuri dosiye z’ubucamanza zizemeza ko ayo mafaranga yoherezwa kuri konti yawe. Iyo uyohereje ntiwongera kumuca iryera.

Inama : N'ubwo waba ukeneye amafaranga ute, ujye uhita usiba bene ubwo butumwa.

3. Tombola 

Ubu buryo bwigaragaza binyuriye ku butumwa bwo muri email bukubwira ko watsinze muri loterie (tombola). Bakubwira ko inzozi zawe zabaye impamo ndetse bakakumenyesha akayabo k’amafaranga watsindiye. Iyo bigenze gutyo bagusaba amakuru ajyanye na konti ngo bazabone kuyohereza. Iyo ubahaye amakuru ya konti yawe, ujya kubikuza ugasanga baragucucuye ndetse ugategereza ibyo watomboye ugaheba!

Inama : Umuntu ntagusaba amafaranga agusezeranya ko azaguha akayabo, ujye umenya ko atavugisha ukuri, kuko ntiwatsinda ikizami utigeze ukora kandi ntiwatsinda tombola utigeze wifatanyamo.

4. Logiciel espion

Izo ni porogaramu za mudasobwa bohereza muri mudasobwa yawe mu butumwa bwo kuri email, buri kumwe n’indi nyandiko (pièces jointes). Iyo uyifunguye ikwiba amakuru ari muri mudasobwa, nka nimero za credit card.

Inama : Shyira ku gihe (update) anti-virus muri mudasobwa. Ntugapfe gufungura pièces jointes (attachments) utizeye neza.

5. Guhurira ku mbuga nkoranyambaga (social networks)

Ushobora kuba uri gushakisha umuntu ku mbuga nkoranyambaga, ukagera kuri profile y’umuntu ugushimishije, mukazatangira kwandikirana kuri email. Nyuma akagusaba ko mwazabonana imbona nkubona , ariko ko nta tike afite ngo ari wowe wamufasha, cyangwa ko ari mu mahanga atashobora kubona tike. Uwo muntu nta kindi abagamije ngo ni ukumwohererereza amafaranga.

Inama : Ntuzigere woherereza amafaranga umuntu mutarigera muhura ngo mubonane imbona nkubone.

Emile NIYONZIMA



No comments:

Post a Comment