Pages

Tuesday, June 7, 2011

Pakistan: Nyuma y’urupfu rwa Osama, Kashmiri washoboraga kuzamusimbura nawe ngo yaba yishwe



posted on Jun , 05 2011 at 09H 42min 07 sec viewed 3163 times





Ilyas Kashmiri, wahabwaga amahirwe menshi yo gusimbura Osama Bin Laden ngo yaba yivuganwe n’ingabo zihariye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ijoro ryo ku 1 rishyira ku ya 2 Gicurasi muri Pakistan; ngo nawe yaba yarapfuye mu ijoro ryo ku wa gatanu taliki ya 2 rishyira iya 3 nawe apfiriye mu gihugu cya Pakistan.

Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byo ku isi bibivuga, urugero nka CCN, usa today ,reuters ndetse BBC. Nk’uko tubikesha BBC, Ilyas Kashmiri uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko , avuka mu gihugu cya Pakistan. Kandi yafatwaga nk’umugaba w’ ingabo z’ al-Qaida, yaba yarapfuye yariciwe aho yari ari mu majyepfo ya Waziristan, ako ni akarere k’imisozi miremire kitaruye, gahana imbibi n’igihugu cya Afghanistan , urwo rupfu ngo rwaturutse ku iraswa ry’agace yari aherereyemo hifashishijwe indege zimwe zitagira umupilote z’ abanyamerika .

N’ubwo bimeze gutyo ingabo zo muri Pakistan ntabwo ziremeza urupfu rwa Ilyas Kashmiri , izo ngabo zitangaza ko zitarabona umurambo we ngo bamenye koko niba ariwe nyir’izina wapfuye nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Pakistan ariwe General Athar Abbas.

Ku rundi ruhande, televiziyo yo muri Pakistan yitwa Geo TV, yatangaje ko Huji , umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba witwa Harkat-ul-Jihad-al-Islami wayoborwaga na Ilyas Kashmiri, ariko ukaba ukorana bya bugufi n’ al-Qaida ngo yohereje ubutumwa hakoreshejwe uburyo bwa fax yemeza ko Ilyas Kashmiri yapfuye.

Ibyo akaba yabyanditse muri aya magambo “ turemeza ko umuyobozi wacu kandi umugaba w’ingabo Mohammad Ilyas Kashmiri, hamwe na bagenzi be bapfuye nk’abahowe Imana(martyred) bitewe n’indege itagira umupilote yabarasheho ku italiki ya 3 kamena 2011 saa tanu na cumi n’itanu z’umugoroba”, yakomeje avuga ati:“ Imana nibishaka…Amerika tuzayihimuraho vuba.“

Urupfu rwa Kashmiri ngo rwaba ari inkuru nziza muri Pakistan, ngo kuko ibitero bye byanibasiraga n’ibirindiro by’ingabo za Pakistan, dore ko Kashmiri yigeze kuba mu ngabo za Pakistani.

Nubwo bimeze gutyo urupfu rwa Kashmiri ntibiremezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kashmiri yari mu bantu ba mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihiga bukware, kindi zimukuriranaho kuba ariwe wateguye ibitero byibasiye Pakistan, Afghanistan no mu Buhinde. Bityo ikaba yari yeremereye miliyoni 5 z’amadorali kuri uwo ariwe wese wazatanga amakuru y’aho aherereye. Dore ko avugwaho ko ari nk’ubwonko bw’al-Qaida.

Hejuru ku ifoto hari Ilyas Kashmiri ngo washakishwaga bukware na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika


Emile NIYONZIMA

No comments:

Post a Comment